Icyiza cya mbere cyo kumenya amateka ni uko amateka ari ubumenyi. Ni ubumenyi kimwe n’ibindi byose byigwa mu mashuri cyangwa ahandi. Uwungutse ubumenyi aba akize ubujiji. “Utazi iyo ava ntamenya aho ageze, ntamenya n’iyo ajya’’.
Uzi amateka ntarindagira, ntatakara, ntagendera inzira ubugari. “Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yavuze’’. Tudasigiye abadukomokaho n’abazadukurikira ibyo baheraho kugira ngo bamenye amateka, twaba tubahemukiye. Kutamenya amateka byagereranywa no kumera nk’igiti kidafite imizi.