Vous êtes ici

Amateka y’u Rwanda (1957-1962): Ibiganiro Fortunatus Rudakemwa yagiranye na Gaspard Musabyimana kuri Radiyo Inkingi kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza 2020

ISBN: 
978-2930765792
Date de publication: 
05-2021
Format: 
17x24
Volume: 
480 pages

Catégorie:

Icyiza cya mbere cyo kumenya amateka ni uko amateka ari ubumenyi. Ni ubumenyi kimwe n’ibindi byose byigwa mu mashuri cyangwa ahandi. Uwungutse ubumenyi aba akize ubujiji. “Utazi iyo ava ntamenya aho ageze, ntamenya n’iyo ajya’’.

Uzi amateka ntarindagira, ntatakara, ntagendera inzira ubugari. “Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yavuze’’. Tudasigiye abadukomokaho n’abazadukurikira ibyo baheraho kugira ngo bamenye amateka, twaba tubahemukiye. Kutamenya amateka byagereranywa no kumera nk’igiti kidafite imizi.

‘‘Uko abantu bazagenda barushaho kumenya amateka, ni ko inzigo, inzika, inzikira n’ipfunwe bizagenda bigabanuka’’ (Plus on connaîtra l’histoire, plus le ressentiment s’effacera - Marc Ferro). Abantu bazi amateka bakira vuba kandi neza ibyo bibi byose. ‘‘Amateka ahuza abantu, akazirikano karabatanya’’ (L’histoire rassemble, la mémoire divise - Pierre Nora).

Amateka rero ahuza abantu. Ibindi bisa nayo ariko bitari yo birabatanya. Niyo mpamvu kuyagoreka ari ikintu kibi cyane. Nta muntu n’umwe wagombye kubikora. Tumenye ibyiza byabaye mu mateka, tubyishimire, bidutere imbaraga zo kubaha ejo hazaza heza kurushaho. Tumenye n’ibibi byabaye mu mateka, tubikosore, kugira ngo ejo hazaza hazabe heza kurushaho.

*Fortunatus Rudakemwa yavukiye muri Cyangugu. Ni mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda. Ni umupadiri wa diyosezi gatolika ya Cyangugu, ariko akaba akorera ubutumwa bwe muri Canada. Yize amateka, iki kikaba ari igitabo cye cya 3 ku mateka y’u Rwanda. Yatangaje n’izindi nyandiko nyinshi kuri ayo mateka, ayatangaho n’ibiganiro byanyuze abantu.

*Gaspard Musabyimana afite impamyabumenyi mu byerekeye ubutegetsi n’ikoranabuhanga.
Ni umunyamakuru kuri Radio Inkingi ivugira kuri murandasi.

Pour commander le livre : info@editions-scribe.com
Disponible également sur amazon.com 

 

Prix40,00 €