Vous êtes ici

Utaba amateka ntabona itaka

ISBN: 
978-2-931266-22-9
Date de publication: 
02-2026
Format: 
17x24
Volume: 
756 pages

Catégorie:

Utaba Amateka Ntabona Itaka ni igitabo gisesengura byimbitse inkomoko y’igihugu cy’u Rwanda n’iy’abagituye, kigacukumbura amateka y’amoko, imiryango n’imitegekere byagiye bigena imibereho y’Abanyarwanda kuva kera kugeza magingo aya. Gishingiye ku bushakashatsi bwa gihanga, ku buvanganzo bwa kera, no ku nyandiko z’abanyamateka batandukanye.

Umwanditsi Maurice Hakizimana aratanga ishusho idahengamye ku mvo n’imvano y’urwango, inzika n’inzigo byagiye biranga amateka y’u Rwanda. Si igitabo cy’amarangamutima cyangwa icengezamatwara; ni igitabo gitumira umusomyi gutekereza, gusobanukirwa no kwisubiraho.

Ni urugendo rwo kumenya ukuri ku mateka yacu, kugira ngo ejo hazaza hubakwe ku kuri aho kubakwa ku migani n’ibinyoma. Umenya amateka ye ni we ushobora kubona aho ahagaze n’aho agana. Iki si igitabo cyo guca urubanza, ni igitabo cyo gucana itara. Ni ijwi rihamagarira umusomyi kureba inyuma adatinya, kugira ngo abashe kureba imbere adahubuka.

Muri make, iki gitabo kirabasangiza Amateka arambuye y’ibyabaye mu gihugu cyaje kuba u Rwanda hanyuma, ibyabaye mu Rwanda kuva ku ngoma z’Abahinza, iz’Abanyiginya n’Abega, mu bihe by’Ubukoloni bw’Abadage n’Ababiligi, muri Revolisiyo y’i 59, muri Repubulika ya I n’iya II ndetse n’ibyabaye vuba aha kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 kugeza uyu munsi.

 

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga wabyize. Yize Sciences de l’Éducation na Pédagogie Appliquée kugeza ku rwego rwa Licence, akomereza kuri Master MEEF (Métiers de l’Éducation, de l’Enseignement et de la Formation) mu Bufaransa. Yanize kandi Sociologie na Sciences Sociales et Humaines.

Uretse kwigisha, ni umuhinduzi n’umusemuzi wemewe mu Bufaransa, akora mu gifaransa n’icyongereza, ndetse n’ikinyarwanda, ikirundi n’igiswahili. Akorera i Paris, aho akorana na Académie de Créteil nk’umwarimu w’Amateka n’Indimi z’amahanga, yibanda cyane ku mateka n’umuco by’Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

En vente sur Amazon 

Prix50,00 €