Vous êtes ici

Soma mu gicuma ucurure mu gitabo

ISBN: 
978-2-930765-32-7
Date de publication: 
02-2019
Format: 
12,5x19,5
Volume: 
78 pages

Catégorie:

MUGENZI na KAYIZARIYA barakundana ndetse bari hafi yo kuzuza inama yo kurushinga. Ariko, hagati aho, MUGENZI baramwimuye bamujyana gukora ahandi. Nyuma bakomeje gushyikirana bakoresha inyandiko. Ariko KAYIZARIYA ntazi gusoma. Agomba gusomesha. Abo yita inshuti ze ashyira ngo bamusomere ni bo bamucurika bakamubwira ibitari byo. Bityo, urwari urukundo ruhamye baruhindura urwango runuka ku buryo n’ibyo kubana nyuma bitashobotse, MUGENZI akarushingana n’umuforomokazi bamenyaniye aho yimukiye; naho mugenzi we KAYIZARIYA akagumirwa azize ubujiji.

HATEGEKIMANA Jean-Damascène yize muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare n’i Kigali mu Ishami ry’Amategeko aho yarangije afite impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko mu wa 1990. Mu mirimo yakoze, yabaye Umugenzacyaha, yakoze muri Banki Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda, ubu akaba ari Avoka mu Rugaga rw’i Buruseli mu Bubiligi no mu Rugaga rw’i Kigali mu Rwanda.

HAGENIMANA Farasisiko Saveri yahawe impamyabumenyi mu byo kwigisha mbere y’ihanitse mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yabaye umwarimu, umukozi mu icapiro ry’amashuri, Avoka mu Rugaga rwo mu Rwanda. Ubu akaba yikorera nk’impuguke.
Ni n’umwanditsi w’ikinamico.  

Prix15,00 €