Vous êtes ici
Niko Bahoze
Catégorie:
Muri iki gitabo harimo twinshi
Harimo amagara n'Imana iyagena
Harimo kurya, kuryama no kwibohora
Harimo imyuga gakondo n'ibikoresho
Harimo imyifatire mu buzima mbonezamubano
Bugana kubana, gusabana, urugo n'ubushyitsi
Harimo imigirire mu itumanaho no kuvugana
Harimo ibyo bemera ku rushako no ku rubyaro
Harimo ingeso n'imiziririzo
Harimo imyifatire ku kwicara no gutura
Harimo imitekerereze ku ngiro zo mu buzima
Nko kugenda, kubona no kwumva
Ku bizazane no ku by'isi n'iminsi
Harimo uko bitwara ku muruho n'ibyago
Ndetse no gushyingura uwigendeye
Ndetse n'ukwabo bemera Imana
Mbese harimo ibirebana n'ibi bibazo rukomatanyo
Froduald Harelimana atuye i Saint Louis, Missouri (USA). Afite impamyabusho-bozi ihanitse (PhD) mu by’uburezi. Dore bimwe mu bitabo yanditse : Nkurahurire ku muco (1977) ; Horana Ijambo (2002) ; Nkuzimanire (2012) ; Bihige (2012) ; Bita ukwabo (2015) ; Urumenyintyoza (2017).
Prix | 20,00 € |